Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 16-20

Jya uhumuriza abandi kandi ubatere inkunga ukoresheje amagambo meza

Jya uhumuriza abandi kandi ubatere inkunga ukoresheje amagambo meza

Jya uvuga amagambo atera abandi inkunga

16:4, 5

  • Yobu yari yishwe n’agahinda kandi yihebye, ni yo mpamvu yari akeneye ko abandi bamutera inkunga kandi bakamuhumuriza

  • Bagenzi ba Yobu batatu nta jambo ryo kumutera inkunga bigeze bavuga. Ahubwo bamushinje ibinyoma, maze bimwongerera imihangayiko

Amagambo y’urucantege Biludadi yabwiye Yobu yaramubabaje cyane

19:2, 25

  • Yobu yatakambiye Imana ngo imukize, agera n’ubwo yifuza gupfa

  • Yobu yakomeje gutekereza ku byiringiro by’umuzuko, kandi akomeza kuba indahemuka