Uburyo bw’icyitegererezo
NIMUKANGUKE!
Icyo wavuga: Nari nkuzaniye igazeti ya Nimukanguke! iherutse gusohoka.
Ikibazo: Reba ikibazo kiri ku ipaji ya 2. Urabona wagisubiza ute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Lk 7:35
Iyi ngingo isobanura ukuntu Bibiliya igaragaza ko ibyo ari ukuri.
NIMUKANGUKE!
Ikibazo: Ese nawe wemera ko gukurikiza iyi nama byatugirira akamaro?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 6:34
Icyo wavuga: [Mwereke ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya ibivugaho—Imihangayiko.”] Iyi ngingo igaragaza uko Bibiliya yadufasha guhangana n’imihangayiko.
Icyo Bibiliya yigisha
Ikibazo: Abantu benshi bemera ko Imana ibaho bumva bifuza kugirana na yo ubucuti. Ese wari uzi ko Bibiliya idusaba kugirana ubucuti n’Imana?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yk 4:8a
Icyo wavuga: Iki gitabo kigamije kudufasha kurushaho kumenya Imana dukoresheje Bibiliya. [Ifashishe igice cya 1 cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha.]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.