AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Mata 2017
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga Nimukanguke! n’uburyo bwo kwigisha ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Tegura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya wemera ko Yehova akubumba
Umubumbyi Mukuru adufasha kugira imico ya gikristo, ariko tugomba gushyiraho akacu.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mubakirane urugwiro
Abantu bose baje mu materaniro bagomba kubona ko dukundana. Wakora iki ngo abaje ku Nzu y’Ubwami bumve bishimye?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ese ufite ‘umutima wo kumenya’ Yehova?
Muri Yeremiya 24, Yehova Imana yagereranyije abantu n’imitini. Ni ba nde bagereranywa n’imbuto nziza z’imitini, kandi se twabigana dute?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twafasha Abakristo bakonje
Abantu bakonje Yehova aba akibemera. Twabafasha dute kugaruka mu itorero?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Gira ubutwari nka Yeremiya
Yeremiya yamaze imyaka 40 ahanura ko Yerusalemu izarimburwa. Ni iki cyamufashije gukomeza kugira ubutwari?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo z’Ubwami zituma tugira ubutwari
Kuririmba indirimbo z’Ubwami byakomeje abavandimwe bari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cyo mu Budage. Natwe zishobora kudufasha igihe turi mu bigeragezo.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova yahanuye iby’isezerano rishya
Isezerano rishya ritandukaniye he n’isezerano ry’Amategeko, kandi se ni mu buhe buryo atugirira akamaro igihe cyose?