Uburyo bw’icyitegererezo
NIMUKANGUKE!
Ikibazo: Muri iki gihe, filimi n’ibiganiro byo kuri televiziyo bikunda kugaragaramo ubupfumu, ubumaji n’amavampaya. Ese ibyo bintu wumva nta cyo bitwaye cyangwa biteje akaga?
Icyo wavuga: Iyi gazeti ya Nimukanguke! igaragaza impamvu abantu bashishikazwa n’ubupfumu.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Ubwami bw’Imana buzakemura bute ibibazo byugarije iyi si?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 6:10
Ukuri: Ubwami bw’Imana buzazana amahoro, ubumwe n’umutekano ku isi, mbese nk’uko bimeze mu ijuru.
UBWAMI BW’IMANA NI IKI? (Gusubira gusura)
Ikibazo: [Mwereke ikibazo kiri ku ipaji y’inyuma.] Ubuzima buzaba bumeze bute igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka?
Imirongo y’Ibyanditswe: Zb 37:29; Ye 65:21-23
Icyo wavuga: [Mwereke agatabo Ubutumwa bwiza.] Isomo rya 7 ryo muri aka gatabo rigaragaza icyo ayo masezerano azatumarira. [Tangiza icyigisho cya Bibiliya wifashishije ako gatabo.]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.