Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twafasha Abakristo bakonje

Uko twafasha Abakristo bakonje

Abakristo benshi bakonje, bashobora kuzaza mu Rwibutso kuwa kabiri tariki ya 11 Mata. Abo Bakristo bari baratangiye isiganwa ry’ubuzima, ariko baza gucika intege bitewe n’impamvu zitandukanye. Zimwe muri zo zavuzwe mu gatabo Garukira Yehova (Heb 12:1). Ariko kandi, baracyafite agaciro imbere ya Yehova wabacunguje amaraso y’Umwana we (Ibk 20:28; 1Pt 1:18, 19). Twabafasha dute kugaruka mu itorero?

Abasaza b’itorero bagomba gushakisha Abakristo bakonje kandi bakabafasha, nk’uko umwungeri ashakana umwete intama zavuye mu mukumbi (Lk 15:4-7). Ibyo bigaragaza ko Yehova abitaho kandi akabakunda (Yr 23:3, 4). Inshingano yo kubafasha si iy’abasaza gusa, ahubwo ni iya twese. Iyo twihatiye kubafasha mu bugwaneza kandi tukabereka ko tubitayeho, bishimisha Yehova (Img 19:17; Ibk 20:35). Uzatekereze abo watera inkunga kandi ubikore vuba uko bishoboka.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO DUFASHE ABACITSE INTEGE, HANYUMA MUSUZUME IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Igihe Abbey yabonaga Umuhamya atari azi yakoze iki?

  • Niba twifuza gufasha umuntu wakonje, kuki twagombye kubibwira abasaza?

  • Abbey yabanje gukora iki mbere yo kujya gusura Laura ubwa kabiri?

  • Abbey yagaragaje ate urukundo, kutarambirwa no kwihangana igihe yafashaga Laura?

  • Umugani uri muri Luka 15:8-10 utwigisha iki?

  • Imihati Abbey yashyizeho afasha Laura yagize akahe kamaro?