Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 22-24

Ese ufite ‘umutima wo kumenya’ Yehova?

Ese ufite ‘umutima wo kumenya’ Yehova?

Yehova yagereranyije abantu n’imbuto z’umutini

24:5

  • Abayahudi b’indahemuka bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni, ni bo bagereranyijwe n’imbuto nziza z’umutini

24:8

  • Umwami w’umuhemu witwaga Sedekiya n’abandi bakoze ibibi, bari bameze nk’imbuto mbi z’umutini

Twakwitoza dute kugira ‘umutima wo kumenya’ Yehova?

24:7

  • Nitwiga Ijambo rya Yehova kandi tukarikurikiza, azaduha ‘umutima wo kumumenya’

  • Tugomba kugenzura umutima wacu tutibereye, maze tukikuramo ibitekerezo n’ibyifuzo bishobora kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova

Ibaze uti “ese mfite ‘umutima wo kumenya’ Yehova?” Nakora iki ngo nywugire?