Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 25-28

Gira ubutwari nka Yeremiya

Gira ubutwari nka Yeremiya

Yeremiya yavuze ko Yerusalemu yari kuzarimbuka nka Shilo

26:6

  • Isanduku y’isezerano yagaragazaga ko Yehova ahari, yigeze kuba i Shilo

  • Yehova yemeye ko Abafilisitiya banyaga iyo sanduku, kandi ntiyigeze igarurwa i Shilo

Abatambyi, abahanuzi na rubanda rwose bakangishije Yeremiya ko bazamwica

26:8, 9, 12, 13

  • Yeremiya yatawe muri yombi, bitewe n’uko yahanuriye ibibi Yerusalemu n’urusengero

  • Yeremiya ntiyigeze agamburura ngo ahunge

Yehova yarinze Yeremiya

26:16, 24

  • Yeremiya yakomeje kugira ubutwari kandi Yehova ntiyigeze amutererana

  • Imana yatumye Ahikamu arinda Yeremiya

Yeremiya yamaze imyaka 40 abwiriza ubutumwa abantu batishimiraga, kandi yari ashyigikiwe na Yehova