Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo z’Ubwami zituma tugira ubutwari

Indirimbo z’Ubwami zituma tugira ubutwari

Igihe Pawulo na Silasi bari muri gereza, bashingije Imana baririmba (Ibk 16:25). Hari bagenzi bacu baririmbaga indirimbo z’Ubwami igihe bari bafungiwe mu kigo cy’Abanazi cy’i Sachsenhausen mu Budage. Hari n’abaziririmbaga igihe bari baraciriwe muri Siberiya. Izo ngero zigaragaza ko indirimbo zifasha Abakristo kugira ubutwari, igihe bari mu bigeragezo.

Vuba aha, igitabo cy’indirimbo gishya, kivuga ngo Turirimbire Yehova twishimye, kizaba kiboneka mu ndimi nyinshi. Nitukibona, tuzagerageze kuzifata mu mutwe, igihe turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango (Ef 5:19). Umwuka wera uzadufasha kuzibuka mu gihe cy’ibigeragezo. Indirimbo z’ubwami zishobora kudufasha gutekereza ku byiringiro dufite, no gushikama mu gihe cy’ibigeragezo. Ariko no mu gihe dutuje dushobora kuziririmba (1Ng 15:16; Zb 33:1-3). Nimucyo tujye twihatira kuzimenya kuko bizatugirira akamaro.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO INDIRIMBO YATERAGA ABAKOZI KUGIRA ISHYAKA, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki cyatumye umuvandimwe Frost ahimba indirimbo?

  • Iyo ndirimbo yafashije ite abavandimwe bari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen?

  • Ni mu yihe mimerere indirimbo z’Ubwami zishobora kugukomeza?

  • Ni izihe ndirimbo z’Ubwami wifuza gufata mu mutwe?