IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mubakirane urugwiro
Abo ni ba nde tugomba kwakirana urugwiro? Ni umuntu wese uje mu materaniro yacu, yaba aje bwa mbere cyangwa amaze igihe aterana (Rm 15:7; Hb 13:2). Ashobora kuba ari Umuhamya mugenzi wacu uturutse mu kindi gihugu cyangwa Umukristo wakonje umaze imyaka adaterana. Ese iyo aje mu materaniro umwakira ute? Uwo muntu aba akwiriye kwakiranwa urugwiro (Mt 7:12). Ni yo mpamvu twagombye gusuhuza abaje ku Nzu y’Ubwami, mbere na nyuma y’amateraniro. Ibyo bituma mu itorero harangwa urukundo, kandi bigahesha Yehova icyubahiro (Mt 5:16). Birumvikana ko udashobora kuvugana na buri wese mu baje mu materaniro. Ariko twese nidushyiraho akacu, buri wese azumva anezerewe. *
Ntitwagombye kwita ku baje mu Rwibutso gusa; ahubwo twagombye kubikora buri gihe. Iyo twitaye ku bashya kandi bakabona ko dukundana, bishobora gutuma basingiza Yehova kandi bakifatanya natwe kumusenga.—Yh 13:35.