Bigisha umuntu Bibiliya muri Repubulika ya Tchèque

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Mata 2018

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Gutangiza ibiganiro ku byerekeye Bibiliya no kugira ibyishimo.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Icyo Pasika n’Urwibutso bihuriyeho n’icyo bitandukaniyeho

Nubwo Pasika itagereranyaga Urwibutso, hari ibyabaga kuri Pasika bifitanye isano n’Urwibutso.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Nimugende muhindure abantu abigishwa

Guhindura abantu abigishwa bikubiyemo bikubiyemo kwigisha abandi gukurikiza ibyo Yesu yadutegetse. Tugomba no kubigisha gukurikiza urugero rwa Yesu.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Kubwiriza no kwigisha ni ngombwa kugira ngo duhindure abantu abigishwa

Yesu yategetse abigishwa be guhindura abantu abigishwa. Ibyo bikubiyemo iki? Twafasha abantu dute kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Ibyaha byawe urabibabariwe”

Igitangaza kivugwa muri Mariko 2:5-12 kitwigisha iki? Iyo nkuru yadufasha ite kwihanganira uburwayi?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Gukiza umuntu ku Isabato

Kuki Yesu yababajwe cyane n’imyifatire y’abayobozi b’idini ry’Abayahudi? Ni ibihe bibazo byadufasha kumenya niba twigana impuhwe za Yesu?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yesu afite ububasha bwo kuzura abacu bapfuye

Gutekereza ku nkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’umuzuko bituma turushaho kwizera ko abapfuye bazazuka.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha

Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha