16-22 Mata
MARIKO 1-2
Indirimbo ya 130 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ibyaha byawe urabibabariwe”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Mariko.]
Mr 2:3-5—Yesu yagize impuhwe ababarira ibyaha umuntu wari waramugaye (jy 67 par. 3-5)
Mr 2:6-12—Yesu yagaragaje ko afite ububasha bwo kubabarira ibyaha igihe yakizaga umuntu wamugaye (“icyoroshye ni ikihe” ibisobanuro, Mr 2:9, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mr 1:11—Ayo magambo Yehova yabwiye Yesu asobanura iki? (“mu ijuru havugira ijwi,” “uri umwana wanjye,” “ndakwemera” ibisobanuro, Mr 1:11, nwtsty)
Mr 2:27, 28—Kuki Yesu yavugaga ko ari “Umwami w’isabato”? (“Umwami w’isabato” ibisobanuro, Mr 2:28, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mr 1:1-15
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tangiza ibiganiro wifashishije uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Tsinda imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo, hanyuma muyiganireho.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha”: (Imin. 7) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Imfungwa yarahindutse”. Baza ibi bibazo: Ni iki cyafashije Donald kugira ibyishimo nyakuri? Mu gihe tubwiriza, twakwigana dute umuco wa Yesu wo kutarobanura ku butoni?—Mr 2:17.
Yehova ‘arababarira rwose’: (Imin. 8) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Yehova, ubu noneho ndi uwawe”. Baza ibi bibazo: Ni iki cyatumye Anneliese agarukira Yehova kandi yakoze iki (Ye 55:6, 7)? Wakoresha ute iyi nkuru ufasha abantu bataye Yehova?
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 17
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 86 n’isengesho