30 Mata–6 Gicurasi
MARIKO 5-6
Indirimbo ya 151 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yesu afite ububasha bwo kuzura abacu bapfuye”: (Imin. 10)
Mr 5:38—Gupfusha birababaza cyane
Mr 5:39-41—Yesu afite ububasha bwo kuzura abapfuye (“Ntabwo . . . yapfuye ahubwo arasinziriye” ibisobanuro, Mr 5:39, nwtsty)
Mr 5:42—Umuzuko uzatuma abantu “basabwa n’ibyishimo byinshi” (jy 118 par. 6)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Imin. 8)
Mr 5:19, 20—Kuki Yesu yatanze amabwiriza atandukanye n’ayo yari asanzwe atanga? (“ubabwire” ibisobanuro, Mr 5:19, nwtsty)
Mr 6:11—‘Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byacu’ bisobanura iki? (“muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu” ibisobanuro, Mr 6:11, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mr 6:1-13
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Tangiza ibiganiro wifashishije uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ereka nyiri inzu urubuga rwacu rwa jw.org.
Gusubira gusura bwa gatatu (Imin. 3 cg itagezeho) Itoranyirize umurongo w’Ibyanditswe n’ikibazo muzaganiraho ubutaha.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bhs 36 par. 23-24—Gera umwigishwa ku mutima.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha”: (Imin. 5) Ikiganiro.
Twaboneye ihumure mu muryango wa Yehova: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze ibi bibazo: Ni ibihe bigeragezo uyu muryango wahuye na byo? Ni iki cyabafashije kwihangana? Kuki twagombye gukomeza gahunda z’iby’umwuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 19 par. 1-9
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 72 n’isengesho