Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha

Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha

Guhindura abantu abigishwa ni nko kubaka inzu. Kugira ngo twubake neza tugomba gukoresha neza ibikoresho dufite. Tugomba kugira ubuhanga bwo gukoresha neza Ijambo ry’Imana, kuko ari cyo gikoresho k’ingenzi dukoresha twigisha (2Tm 2:15). Nanone twagombye gukoresha neza ibindi bitabo na videwo dukoresha twigisha, kugira ngo duhindure abantu abigishwa. *

Wakora iki ngo urusheho gukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha? (1) Baza umugenzuzi w’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza, (2) jya ujyana kubwiriza n’umubwiriza cyangwa umupayiniya umenyereye (3) kandi uge uhora witoza gukoresha ibyo bikoresho. Uko uzagenda ugira ubuhanga bwo gukoresha neza ibyo bitabo na za videwo, uzabonera ibyishimo mu murimo wo kwigisha abandi ukuri.

AMAGAZETI

UDUTABO

IBITABO

INKURU Z’UBWAMI

VIDEWO

UBUTUMIRE

UDUKARITA TWA JW.ORG

^ par. 3 Ibitabo bitaboneka mu bikoresho dukoresha twigisha byandikiwe abantu runaka bihariye. Bishobora gukoreshwa mu gihe ari ngombwa.