9-15 Mata
MATAYO 27-28
Indirimbo ya 69 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nimugende muhindure abantu abigishwa”: (Imin. 10)
Mt 28:18—Yesu yari afite ubutware buhambaye (w04 1/7 8 par. 4)
Mt 28:19—Yesu yasabye abigishwa be kubwiriza abantu bo mu mahanga yose kandi bakabigisha (“muhindure abigishwa,” “mu bantu bo mu mahanga yose” ibisobanuro, Mt 28:19, nwtsty)
Mt 28:20—Tugomba gufasha abantu kumenya ibyo Yesu yigishije no kubishyira mu bikorwa (“mubigisha” ibisobanuro, Mt 28:20, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 27:51—Kuba umwenda waratabutsemo kabiri bisobanura iki? (“umwenda,” “ahera” ibisobanuro, Mt 27:51, nwtsty)
Mt 28:7—Umumarayika wa Yehova yagaragaje ate ko yubashye abagore bari baje ku mva ya Yesu? (“mujye kubwira abigishwa be ko yazuwe” ibisobanuro, Mt 28:7, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 27:38-54
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) g17.2 14—Umutwe: Ese Yesu yapfiriye ku musaraba?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Kubwiriza no kwigisha ni ngombwa kugira ngo duhindure abantu abigishwa”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “‘Komeza’ kubwiriza—Mu buryo bufatiweho no ku nzu n’inzu” n’indi ivuga ngo: “‘Komeza’ kubwiriza—Mu ruhame unahindura abantu abigishwa.”
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 16
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 73 n’isengesho