Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

●○○ KUGANIRA N’UMUNTU BWA MBERE

Ikibazo: Yesu ni nde?

Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 16:16

Icyo muzaganiraho ubutaha: Kuki Yesu yapfuye?

○●○ GUSUBIRA GUSURA BWA MBERE

Ikibazo: Kuki Yesu yapfuye?

Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 20:28

Icyo muzaganiraho ubutaha: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’inshungu?

○○● GUSUBIRA GUSURA BWA KABIRI

Ikibazo: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’inshungu?

Umurongo w’Ibyanditswe: Yh 17:3

Icyo muzaganiraho ubutaha: Amateraniro y’Abahamya ba Yehova aba ameze ate?

GAHUNDA YO GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO (23 Werurwe–19 Mata):

Twifuza kugutumira mu munsi mukuru w’ingenzi. Akira urupapuro rw’itumira. Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bazateranira hamwe bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Uru rupapuro rw’itumira rugaragaza igihe n’aho bizabera. Nanone, tugutumiriye kuzaza kumva disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Wakora iki ngo uzabone ubuzima nyakuri?” Iyo disikuru izatangwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi mukuru.

Icyo muzaganiraho ubutaha niba yashimishijwe: Kuki Yesu yapfuye?