Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 7-9

Impano y’ubuseribateri

Impano y’ubuseribateri

7:32, 35, 38

Abakristo benshi babonye ko ubuseribateri butuma babona uburyo bwihariye bwo gukorera Yehova, kuko butuma bagura umurimo wabo, bakagirana ubucuti n’abantu batandukanye kandi bakarushaho kwegera Yehova.

Abasore batatu bazengurutse Ositaraliya mu wa 1937 babwiriza; umunyeshuri wari urangije Ishuri rya Gileyadi ageze muri Megizike, aho yari yoherejwe gukora umurimo mu wa 1947

Umusore ubwiriza muri Burezili; abaseribateri biga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami muri Malawi

IBYO WATEKEREZAHO: None se niba uri umuseribateri, wakora iki ngo ukoreshe neza ubuseribateri bwawe?

Abagize itorero bakora iki ngo batere inkunga abaseribateri kandi babashyigikire?