Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 14-16

Imana izaba “byose kuri bose”

Imana izaba “byose kuri bose”

15:24-28

Abantu bakomeza kubera Yehova indahemuka bazabona imigisha mu gihe kiri imbere. Iyo tubwira abandi twishimye ibyiringiro by’igihe kizaza dufite, ibyo byiringiro birushaho gushinga imizi mu mitima yacu. Intumwa Pawulo yashishikarije Abakristo gusa n’abareba uko bizaba bimeze ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, igihe Yehova azaba ari “byose kuri bose.”

Ni iyihe migisha dutegereje mu gihe kizaza igushishikaza, kandi se kuki?

Ni iki kikwemeza ko amasezerano y’Imana azasohora nta kabuza?