Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wemera kwigishwa na Yehova

Jya wemera kwigishwa na Yehova

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Yehova Umwigisha wacu Mukuru aduha inyigisho nziza kurusha izindi zose. Atwigisha uko twabaho neza muri iki gihe n’icyo twakora ngo tuzabeho neza mu gihe kizaza. Ibyo byose abikora ku buntu (Ye 11:6-9; 30:20, 21; Ibh 22:17). Nanone Yehova atwigisha uko twageza ku bandi ubutumwa burokora ubuzima.​—2Kr 3:5.

UKO WABIGERAHO:

  • Itoze umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya.​—Zb 25:8, 9

  • Jya wemera imyitozo yose Yehova aguha muri iki gihe, urugero nko kwemera gutanga ikiganiro wahawe mu materaniro yo mu mibyizi

  • Jya wishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka.​—Fp 3:13

  • Jya ugira ibyo wigomwa kugira ngo wuzuze ibisabwa bityo uhabwe imyitozo y’inyogera.​—Fp 3:8

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: KWIGISHWA NA YEHOVA NI UMUGISHA UTAGERERANYWA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe nzitizi ababwiriza bamwe na bamwe batsinze kugira ngo bige Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami?

  • Ni iyihe myitozo abiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami bahabwa?

  • Ni mu buhe buryo abagize itorero bafashije abarangije mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami gusohoza inshingano bahawe?

  • Ni ibihe bintu abifuza kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami bagomba kuba bujuje? (kr 189)

  • Ni iyihe myitozo yindi ushobora kubona mu muryango wa Yehova?

Ni iyihe migisha uzabona niwemera kwigishwa na Yehova?