8-14 Mata
1 ABAKORINTO 10-13
Indirimbo ya 30 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yehova ni indahemuka”: (Imin. 10)
1Kr 10:13—Imana ntiduhitiramo ibigeragezo tugomba guhura na byo (w17.02 29-30)
1Kr 10:13—Ibigeragezo duhura na byo ni “rusange ku bantu”
1Kr 10:13—Nitwiringira Yehova, azadufasha kwihanganira ibigeragezo byose duhura na byo
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
1Kr 10:8—Kuki uyu murongo uvuga ko Abisirayeli 23.000 bapfiriye umunsi umwe bazira ubusambanyi, mu gihe mu Kubara 25:9 havuga ko hapfuye 24.000? (w04 1/4 29)
1Kr 11:5, 6, 10—Ese umubwiriza w’Ubwami w’igitsina gore agomba kwitwikira umutwe mu gihe yigisha umuntu Bibiliya ari kumwe n’umubwiriza w’igitsina gabo? (w15 15/2 30)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) 1Kr 10:1-17 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 1)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro kandi utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (th ingingo ya 3)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro kandi umuhe kimwe mu bitabo dukoresha mu murimo. (th ingingo 6)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
‘Ingingo zose z’umubiri ziba zikenewe’ (1 Abakorinto 12:22): (Imin. 10) Erekana iyo videwo.
“Witeguye ute Urwibutso?”: (Imin. 5) Disikuru. Shishikariza bose gutekereza ku rukundo Yehova na Yesu batugaragarije no gukomeza kugaragaza ko dushimira mu gihe cy’Urwibutso.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 62
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 31 n’isengesho