Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Witeguye ute Urwibutso?

Witeguye ute Urwibutso?

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka twamenye ko tuzajya tubona igihe gihagije cyo kwitegura Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Urwibutso niruzajya ruba mu mibyizi, icyo cyumweru ntituzajya tugira amateraniro yo mu mibyizi. Urwibutso niruzajya ruba mu mpera z’icyumweru, nta disikuru n’Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi tuzajya tugira. Ese icyo gihe uzajya ugikoresha neza? Hari imirimo iba igomba gukorwa kugira ngo twitegure neza uwo muhango wihariye nk’uko byagendaga mu kinyejana cya mbere (Lk 22:7-13; km 3/15 1). Icyakora tugomba no gutegura umutima wacu. Twabikora dute?

  • Jya utekereza ku kamaro ko kwifatanya muri uwo munsi.​—1Kr 11:23-26

  • Jya usenga kandi utekereze ku bucuti ufitanye na Yehova.​—1Kr 11:27-29; 2Kr 13:5

  • Jya usoma Bibiliya n’ibitabo bishingiye ku Byanditswe bisobanura akamaro k’Urwibutso kandi ubitekerezeho.​—Yh 3:16; 15:13

Hari abahitamo gusoma imirongo y’Ibyanditswe yo mu gihe cy’Urwibutso iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi, kandi bakayitekerezaho. Abandi bo basoma imirongo y’Ibyanditswe iri mu mbonerahamwe iri kumwe n’iyi ngingo. Hari n’abandi bongera gusuzuma ingingo zasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi zigira icyo zivuga ku Rwibutso no ku rukundo Yehova na Yesu badukunze. Icyo uzahitamo gukoresha icyo ari cyo cyose, twifuza ko cyagufasha kurushaho kwegera Yehova n’Umwana we.