6-12 Mata
Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo ruzaba Ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2020
Mu gihe cy’Urwibutso tugira buri mwaka, tubona uburyo bwo gutekereza ku rukundo rutagereranywa Yehova na Yesu Kristo batugaragarije (Yh 3:16; 15:13). Iyi mbonerahamwe iragufasha kugereranya ibyo abanditsi b’amavanjiri bavuze, maze umenye neza uko umurimo Yesu yakoreye i Yerusalemu mbere y’uko apfa wagenze. Ibyo yakoze bivugwa mu mutwe wa 6 w’igitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima. None se urukundo ukunda Imana na Kristo rutuma wumva wakora iki?—2Kr 5:14, 15; 1Yh 4:16, 19.
UMURIMO WA NYUMA YESU YAKOREYE I YERUSALEMU
Igihe |
Ahantu |
Ibyabaye |
Matayo |
Mariko |
Luka |
Yohana |
---|---|---|---|---|---|---|
8 Nisani 33 (1-2 Mata 2020) |
Betaniya |
Yesu agerayo habura iminsi itandatu ngo Pasika ibe |
|
|
|
|
9 Nisani (2-3 Mata 2020) |
Betaniya |
Mariya asuka amavuta ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye |
|
|||
Betaniya- Betifage- Yerusalemu |
Kristo yinjira muri Yerusalemu ashagawe, ari ku cyana k’indogobe |
|||||
10 Nisani (3-4 Mata 2020) |
Betaniya-Yerusalemu |
Avuma umutini utagira imbuto; yeza urusengero ubwa kabiri |
|
|||
Yerusalemu |
Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bacura umugambi wo kwica Yesu |
|
|
|||
Yehova avugira mu ijuru; Yesu ahanura iby’urupfu rwe; kuba Abayahudi bataramwizeye byashohoje ibyo Yesaya yahanuye |
|
|
|
|||
11 Nisani (4-5 Mata 2020) |
Betaniya-Yerusalemu |
Avuga isomo twavana ku mutini wumye |
|
|
||
Yerusalemu, urusengero |
Bashidikanya ku butware bwe; umugani w’abana babiri |
|
||||
Imigani: abahinzi babi, ibirori by’ubukwe |
|
|||||
Asubiza ibibazo yabajijwe ku Mana, kuri Kayisari, ku muzuko no ku itegeko rikomeye kurusha ayandi |
|
|||||
Abaza abantu niba Kristo yari mwene Dawidi |
|
|||||
Yamagana abanditsi n’Abafarisayo |
|
|||||
Yitegereza umupfakazi atanga ituro rye |
|
|
||||
Ari ku Musozi w’Imyelayo |
agatanga ibimenyetso byari kuzaranga ukuhaba kwe |
|
||||
Imigani: abakobwa icumi, amatalanto, intama n’ihene |
|
|
|
|||
12 Nisani (5-6 Mata 2020) |
Yerusalemu |
Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bagambanira Yesu ngo yicwe |
|
|||
Yuda agambanira Yesu |
|
|||||
13 Nisani (6-7 Mata 2020) |
Muri Yerusalemu no hafi yaho |
Bitegura Pasika ya nyuma |
|
|||
14 Nisani (7-8 Mata 2020) |
Yerusalemu |
Asangira n’intumwa ibya Pasika |
|
|||
Yesu yoza ibirenge by’intumwa ze |
|
|
|
|||
Yuda yitwa umugambanyi hanyuma agasohoka |
||||||
Atangiza Urwibutso (1Kr 11:23-25) |
|
|||||
Ahanura ko Petero yari kumwihakana, n’intumwa zigatatana |
||||||
Abasezeranya umufasha; umugani w’umuzabibu mwiza; abategeka gukundana; asengana n’intumwa ze bwa nyuma |
|
|
|
|||
Getsemani |
Agira agahinda kenshi mu busitani |
|||||
Yerusalemu |
Aburanishwa na Ana; Kayafa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi; Petero amwihakana |
|||||
Yuda wamugambaniye yimanika (Ibk 1:18, 19) |
|
|
|
|||
Ajyanwa imbere ya Pilato, hanyuma kwa Herode, agarurwa kwa Pilato |
||||||
Pilato ashaka kumurekura ariko Abayahudi bagasaba Baraba; amutanga ngo yicwe amanitswe ku giti |
||||||
(ah. saa kenda, nyuma ya saa sita) |
Gologota |
Yesu apfira ku giti cy’umubabaro |
||||
Yerusalemu |
Umurambo wa Yesu uvanwa ku giti cy’umubabaro, ugahambwa |
|||||
15 Nisani (8-9 Mata 2020) |
Yerusalemu |
Abatambyi n’Abafarisayo barindisha imva |
|
|
|
|
16 Nisani (9-10 Mata 2020) |
Yerusalemu no mu nkengero zayo; Emawusi |
Yesu azuka; abonekera abigishwa be inshuro eshanu |
||||
Nyuma ya 16 Nisani |
Yerusalemu; Galilaya |
Akomeza kubonekera abigishwa be (1Kr 15:5-7; Ibk 1:3-8); akabaha inshingano yo guhindura abigishwa mu bantu |
|
|