IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?
Yakobo yakiranye n’umumarayika kugira ngo Yehova amuhe umugisha kuko yabonaga ko ari wo ufite agaciro kurusha ibindi (It 32:24-31; Hs 12:3, 4). Ese natwe dukora ibishoboka byose ngo twumvire Yehova maze aduhe umugisha? Urugero, tubyitwaramo dute mu gihe tugomba kujya mu materaniro ariko umukoresha wacu akadusaba gukora amasaha y’ikirenga? Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu dukorera Yehova, ‘aduha umugisha tukabura aho tuwukwiza’ (Ml 3:10). Aratuyobora, akaturinda kandi akaduha ibyo dukeneye.—Mt 6:33; Hb 13:5.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UHOZA UBWENGE KU NTEGO ZAWE ZO MU BURYO BW’UMWUKA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni mu buhe buryo ikintu uyu mushiki wacu yakundaga cyamubereye ikigeragezo?
-
Ni mu buhe buryo akazi dukora gashobora kutubera ikigeragezo?
-
Kuki Timoteyo yagombaga gukomeza kwishyiriraho intego, nubwo yari akuze mu buryo bw’umwuka?—1Tm 4:16
-
Twagaragaza dute ko umurimo wo kubwiriza ari wo w’ingenzi?