Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 34-35

Ingaruka ziterwa no kwifatanya n’inshuti mbi

Ingaruka ziterwa no kwifatanya n’inshuti mbi

34:1, 2, 7, 25

Nubwo hari igihe tubona abaturanyi bacu, abo twigana n’abo dukorana bafite imico myiza, ibyo ntibigaraza ko batubera inshuti nziza. None se ubwo twabwirwa n’iki niba umuntu ari inshuti nziza? Ushobora kwibaza uti:

  • “Ese kugirana ubucuti n’uyu muntu bituma ndushaho gukunda Yehova?”

  • “Ibyo avuga bigaragaza ko ari iki ashyira mu mwanya wa mbere?”—Mt 12:34

IBAZE UTI: “Ese inshuti zange zituma ngirana ubucuti na Yehova?”