Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Mwikureho imana z’amahanga”

“Mwikureho imana z’amahanga”

Yakobo yari azi ko abantu bagomba gukorera Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo, nubwo icyo gihe nta tegeko ryariho ryabuzanyaga gusenga ibigirwamana (Kv 20:3-5). Ni yo mpamvu igihe Yehova yamusabaga gusubira i Beteli, yabwiye abantu bari kumwe na we bose ko bagomba kwikuraho ibigirwamana. Yakobo yajugunye ibyo bigirwamana byari birimo n’amaherena bashobora kuba barafataga nk’impigi (It 35:1-4). Nta gushidikanya ko ibyo byashimishije Yehova.

None se muri iki gihe, twagaragaza dute ko dukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo? Twagombye kwirinda ikintu cyose gifitanye isano no gusenga ibigirwamana cyangwa ubupfumu kandi tugahitamo neza imyidagaduro. Urugero, dushobora kwibaza tuti: “Ese ibitabo nsoma cyangwa firimi ndeba biba birimo amavampaya cyangwa ibintu ndengakamere, abantu bapfuye bagaruka mu bazima cyangwa amagini? Ese imyidagaduro nkunda ntiyaba igaragaza ko ubumaji n’imitongero ari ibintu bitagize icyo bitwaye?” Nanone tugomba kwirinda ibindi bintu byose Yehova yanga.—Zb 97:10.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MURWANYE SATANI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ikihe kibazo umwigishwa wa Bibiliya witwa Palesa yari ahanganye nacyo?

  • Kuki ari iby’ingenzi kugisha inama abasaza mu gihe duhanganye n’imyuka mibi?

  • Murwanye Satani kandi mwegere Imana.—Yk 4:7, 8

    Ni bihe bintu abantu bifuza ko Yehova abarinda bagomba kujugunya?

  • Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Palesa yafashe?

  • Ni iki wakora ngo wirinde imyuka mibi?