AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Mutarama 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! n’agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Ifashishe ingero zatanzwe maze ushake uburyo wakoresha utangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Gushyigikira ugusenga k’ukuri bisaba imihati
Gerageza gusa n’ureba ukuntu Hezekiya yari yariyemeje gusubizaho ugusenga k’ukuri. Kwifashisha imbonerahamwe, ikarita n’umurongo w’ibihe ugaragaza igihe ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 29-30 byabereye bizagufasha.
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Uko twayobora icyigisho dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza
Uburyo butanu bworoshye bwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya mu gatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Inshingano yacu yo kubaka no kwita ku mazu dusengeramo
Twagaragaza dute urukundo n’ishyaka mu murimo wera no mu gihe twita ku mazu dusengeramo?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova yishimira cyane umuntu wicuza by’ukuri
Kuba Umwami Manase yaricujije byamugiriye akamaro. Gereranya ubutegetsi bwe mbere y’uko ajyanwa mu bunyage na nyuma y’uko akurwayo (2 Ibyo ku Ngoma 33-36).
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova asohoza ibyo yasezeranyije
Umurongo w’ibihe w’ibivugwa muri Ezira 1-5. Nubwo Abayahudi bahuye n’inzitizi nyinshi igihe bavaga i Babuloni, bongeye gusubizaho ugusenga k’ukuri, bongera kubaka n’urusengero.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova ashaka ko abagaragu be bamukorera babikunze
Ezira n’abo bari bafatanyije urugendo bajya i Yerusalemu bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye, ishyaka ry’ugusenga k’ukuri n’ubutwari. Ifashishe ishusho n’ikarita kugira ngo wiyumvishe urugendo bakoze.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura
Intambwe eshatu zadufasha gusubira gusubira abantu bashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya.