18-24 Mutarama
EZIRA 1-5
Indirimbo ya 85 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yehova asohoza ibyo yasezeranyije”: (Imin. 10) [Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Ezira.]
Ezr 3:1-6—Ubuhanuzi bwa Yehova bwose burasohora (w06 15/1 19 ¶2)
Ezr 5:1-7—Yehova ashobora guhindura imimerere y’ibintu agatuma abagaragu be bagera ku byo bifuza (w06 15/1 19 ¶4; w86-F 15/1 8 ¶2; w86-F 1/2 29 agasanduku)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ezr 1:3-6—Kuki tutavuga byanze bikunze ko Abisirayeli batasubiye i Yerusalemu bari bafite ukwizera guke (w06 15/1 17 ¶5; 19 ¶1)?
Ezr 4:1-3—Kuki batemeye ubufasha bari bahawe (w06 15/1 19 ¶3)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Ezr 3:10–4:7 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Uzereke umuntu ingingo ya nyuma yo mu Munara w’Umurinzi iheruka gusohoka. Uzashyireho urufatiro rwo gusubira gusura.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko twasubira gusura uwo muntu wishimiye iyo ngingo ya nyuma. Tuzashyireho urufatiro rwo gusubira gusura.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko wakwigisha umuntu Bibiliya (bh 20-21 ¶6-8).
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 40
“Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa”: (Imin. 5) Disikuru ishingiye muri Matayo 6:33 no muri Luka 12:22-24. Saba ababwiriza kuvuga inkuru zigaragaza ukuntu Yehova yashohoje isezerano ryo kubaha ibyo bari bakeneye igihe cyose bashyiraga inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere.
Ese amagambo yawe aba “Yego” hanyuma akongera akaba “Oya”?: (Imin. 10) Ikiganiro. (w14 15/3, 30-32).
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia Igice cya 7 ¶1-14 (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 41 n’isengesho