Yehova asohoza ibyo yasezeranyije
Yehova yari yarasezeranyije ko yari gutuma abantu bongera kumusenga mu buryo yemera mu rusengero rw’i Yerusalemu. Icyakora abavuye mu bunyage i Babuloni bamaze kugaruka, bahuye n’inzitizi nyinshi, harimo n’iteka ry’umwami ryababuzaga gukomeza kubaka. Hari abumvaga ko urusengero rutari kuzigera rwuzura.
-
ah. 537 M.Y.
Kuro atanga itegeko ryo kongera kubaka urusengero
-
Ukwezi kwa karindwi
Igicaniro cyubakwa; hatambwa ibitambo
-
536 M.Y.
Hashyirwaho urufatiro
-
522 M.Y.
Umwami Aritazerusi yahagaritse umurimo wo kubaka
-
520 M.Y.
Zekariya na Hagayi bateye abantu inkunga yo kongera kubaka
-
515 M.Y.
Urusengero rwuzura