Yehova ashaka ko abagaragu be bamukorera babikunze
Ezira yakoze imyiteguro yo gusubira i Yerusalemu
-
Umwami Aritazerusi aha Ezira uburenganzira bwo gusubira i Yerusalemu kugira ngo ashyigikire gahunda yo gusenga Yehova
-
Umwami aha Ezira “ibyo yasabye byose” kugira ngo ajye kubaka inzu ya Yehova. Ibyo bintu byari bikubiyemo zahabu, ifeza, ingano, divayi, amavuta n’umunyu. Muri iki gihe ibyo bintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 72.500.000.000.
Ezira yari yizeye ko Yehova azarinda abagaragu be
-
Gusubira i Yerusalemu ntibyari byoroshye
-
Iyo nzira bashobora kuba baranyuzemo, yareshyaga n’ibirometero bigera ku 1.600 kandi bakanyura mu karere gateje akaga
-
Urwo rugendo rwamaze amezi agera kuri 4
-
Abasubiye i Yerusalemu bagombaga kugira ukwizera gukomeye kandi bakagira ishyaka n’ubutwari bagashyigikira gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera
EZIRA YAGIYE AFITE . . .
Italanto 750 za zahabu n’ifeza ni ukuvuga ko zinganya uburemere n’inzovu 3 nkuru z’ingabo
INGORANE ABASUBIRAGA I YERUSALEMU BAHUYE NA ZO . . .
Ibico by’abambuzi, ubutayu, inyamaswa z’inkazi