Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI:

Tuba twifuza kuhira imbuto z’ukuri twabibye (1Kr 3:6). Ubwo rero, mu gihe tubonye umuntu ushimishijwe, byaba byiza dusize tumubajije ikibazo tuzaganiraho tugarutse kumusura. Ibyo bizatuma akomeza kugira amatsiko kandi gutegura ibyo tuzavuga tugiye kumusura birusheho kutworohera. Igihe dusubiye gusura uwo muntu, dushobora kumubwira ko tuzanywe no kumusubiza ikibazo twavuzeho ubushize.

UKO TWABIGENZA:

  • Igihe utegura uko uzatangiza ikiganiro ubwiriza ku nzu n’inzu, ujye utegura n’ikibazo wabaza nyir’inzu, ukazakimusubiza ugarutse kumusura. Icyo kibazo gishobora kuba gishingiye ku igazeti cyangwa igitabo urimo utanga. Nanone gishobora kuba gishingiye mu gitabo tuyoboreramo icyigisho uzamwereka ugarutse kumusura.

  • Igihe usoza ikiganiro wagiranye n’umuntu ushimishijwe, ujye umubwira ko wifuza kuzongera kuganira na we, umubwire n’ikibazo muzaganiraho ugarutse kumusura. Niba bishoboka, ujye umusaba aderesi ye.

  • Nubwira nyir’inzu igihe uzagarukira kumusura, uzacyubahirize.—Mt 5:37.