Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4-10 Mutarama

2 Ibyo ku Ngoma 29-32

4-10 Mutarama
  • Indirimbo ya 114 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Gushyigikira ugusenga k’ukuri bisaba imihati”: (Imin. 10)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • 2Ng 29:11—Ni mu buhe buryo Hezekiya yatanze urugero rwiza mu birebana no kugena ibyo dushyira mu mwanya wa mbere (w13 15/11 17 ¶6-7)?

    • 2Ng 32:7, 8—Ni ikihe kintu cy’ingenzi twakora kugira ngo twitegure ingorane tuzahura na zo mu gihe kiri imbere (w13 15/11 20 ¶17)?

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: 2Ng 31:1-10 (Imin. 4 cg itagezeho)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ya mbere igaragaza uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga igazeti y’Umunara w’Umurinzi, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tsindagiriza uko umubwiriza yashyizeho urufatiro rwo gusubira gusura. Uko abe ari na ko mubigenza ku buryo bwa kabiri bw’icyitegererezo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi n’agatabo Ubutumwa bwiza. Ibande ku buryo twayobora icyigisho cya Bibiliya twifashishije agatabo Ubutumwa bwiza. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bakoresha batangiza ibiganiro.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 127

  • Inshingano yacu yo kubaka no kwita ku mazu dusengeramo”: (Imin. 15) Ikiganiro. Saba ababwiriza bifatanyije muri gahunda yo kubaka Inzu y’Ubwami kuvuga ibyishimo baboneye muri uwo murimo. Gira icyo ubaza muri make umuvandimwe uhagarariye imirimo y’isuku no kwita ku Nzu y’Ubwami, mu itorero ryanyu.

  • Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 6 ¶1-14 (Imin. 30)

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 142 n’isengesho Icyitonderwa: Turabasaba kubanza kumvisha abateranye umuzika w’indirimbo nshya, hanyuma bakabona kuyiririmba.