Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Inshingano yacu yo kubaka no kwita ku mazu dusengeramo

Inshingano yacu yo kubaka no kwita ku mazu dusengeramo

Kubaka urusengero rw’i Yerusalemu byasabye akazi kenshi n’amafaranga menshi. Icyakora, Abisirayeli bashyigikiye uwo mushinga babigiranye ishyaka (1Ng 29:2-9; 2Ng 6:7, 8). Urwo rusengero rumaze kuzura, uko Abisirayeli barwitagaho byashoboraga kugaragaza niba bafitanye imishyikirano myiza na Yehova cyangwa niba ntayo bafitanye (2Bm 22:3-6; 2Ng 28:24; 29:3). Muri iki gihe, Abakristo bamara igihe kinini kandi bagakoresha imbaraga nyinshi bubaka, basukura cyangwa basana Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Icyakora, gukorana na Yehova muri ubwo buryo ni inshingano ihebuje kandi ni umurimo wera.—Zb 127:1; Ibh 7:15.

IMIRIMO TWAKORA:

  • Gukora isuku buri gihe nyuma y’amateraniro. Niba imimerere urimo ituma udashobora gukora byinshi, jya utoragura imyanda yatakaye hafi y’aho wari wicaye.

  • Kwifatanya mu bindi bikorwa biba buri gihe byo gusukura no gusana Inzu y’Ubwami. Abishyize hamwe nta kibananira kandi gukorera hamwe bitera ibyishimo.lv 92-93 ¶18.

  • Gutanga impano z’amafaranga. Ndetse niyo twatanga impano y’“uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane” tubikuye ku mutima, bishimisha Yehova.—Mr 12:41-44.

  • Kwitangira gukora imirimo yo kubaka no gusana amazu akorerwamo gahunda za gitewokarasi, dukurikije uko imimerere ibitwemerera. Si ngombwa ko tuba turi abahanga mu by’ubwubatsi.