JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Uko twayobora icyigisho dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza
-
Soma ikibazo kibanzirizwa n’umubare cyanditse mu nyuguti zitose, kugira ngo ufashe nyir’inzu kwita ku gitekerezo cy’ingenzi.
-
Soma paragarafu ikurikira icyo kibazo.
-
Soma imirongo yanditse mu nyuguti ziberamye, maze ubaze nyir’inzu ibibazo birimo ubushishozi kugira ngo umufashe kubona aho iyo mirongo yo muri Bibiliya ihuriye na cya kibazo kibanzirizwa n’umubare.
-
Niba hari indi paragarafu iri munsi y’icyo kibazo, ifashishe ibyo tumaze kuvuga kuri 2 na 3. Niba kuri jw.org hari videwo ihuje n’icyo kibazo, ujye unyuzamo uyimwereke mu gihe murimo mwiga.
-
Hanyuma ubaze nyir’inzu cya kibazo kibanzirizwa n’umubare kugira ngo urebe neza ko yasobanukiwe.