Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Ese utekereza ko isi yarushaho kuba nziza buri wese aramutse yubahirije iri hame?
Umurongo w’Ibyanditswe: Heb 13:18
Icyo wavuga: Bibiliya idutera inkunga yo kuba inyangamugayo muri byose. Bityo rero, kuba inyangamugayo birakenewe mu mibereho yacu yose. Icyo ni cyo iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi yibandaho.
UMUNARA W’UMURINZI (ku gifubiko)
Ikibazo: Nifuzaga kumenya icyo mutekereza kuri iki kibazo. [Soma ikibazo cya mbere.] Hari abantu batekereza ko iyo umuntu apfuye hari ahandi aba agiye, mu gihe hari abandi batekereza ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Wowe se ubibona ute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Umb 9:5
Icyo wavuga: Iyi gazeti isobanura neza icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. Ese wakwishimira kuyisoma, tukazayiganiraho ikindi gihe?
UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA
Icyo wavuga: Nari mbasuye ngira ngo mbereke uko twigisha abantu Bibiliya ku buntu. Aka gatabo kakwereka uko wakoresha Bibiliya yawe ukabona ibisubizo by’ibibazo abantu bakunda kwibaza.
Ikibazo: Ese wigeze usoma Bibiliya? Reka nkwereke ukuntu kwiga Bibiliya twifashishije aka gatabo byoroshye. [Musuzume ikibazo cya 1 kiri mu isomo rya 2.]
Umurongo w’Ibyanditswe: Ibh 4:11
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.