Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo

UMUNARA W’UMURINZI

Ikibazo: Hari abantu batekereza ko Bibiliya itagihuje n’igihe, abandi bakumva ko igifite agaciro. Wowe se ubibona ute?

Umurongo w’Ibyanditswe: 2Tm 3:16, 17

Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi irimo inama nziza zo muri Bibiliya, n’ibindi bitekerezo byagufasha gusoma Bibiliya ikakugirira akamaro.

JYA WIGISHA UKURI

Ikibazo: Ese imperuka y’isi iri hafi?

Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 24:3, 7, 14

Ukuri: Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Ariko iyo ni inkuru nziza igaragaza ko ibyiza biri imbere.

ESE UBUZIMA BWABAYEHO BITURUTSE KU IREMA?

Ikibazo: Ese utekereza ko ibintu biriho byaremwe n’Imana, cyangwa byapfuye kubaho?

Icyo wavuga: Aka gatabo kavuga impamvu zateye abantu benshi kwemera ko hariho Umuremyi. Nifuzaga kuzagaruka tukaganira kuri iki kibazo kiri ku ipaji ya 29, kigira kiti “Ese ibyo wakwemera byose nta cyo bitwaye?

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.