2-8 Mutarama
YESAYA 24-28
Indirimbo ya 12 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yehova yita ku bagaragu be”: (Imin. 10)
Ye 25:4, 5—Yehova abera ubuhungiro abamukorera bose (ip-1 272 par. 5)
Ye 25:6—Yehova yashohoje isezerano rye rivuga ko azaduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka (w16.05 24 par. 4; ip-1 273 par. 6-7)
Ye 25:7, 8—Icyaha n’urupfu biri hafi kuvanwaho burundu (w14 15/9 26 par. 15; ip-1 273-274 par. 8-9)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ye 26:15—Twakora iki ngo dufashe Yehova kwagura “imbibi zose z’igihugu”? (w15 15 /7 11 par. 18)
Ye 26:20—“Ibyumba” byahanuwe muri uwo murongo bigereranya iki ? (w13 15/3 23 par. 15-16)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ye 28:1-13
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro gishingiye ku “buryo bw’icyitegererezo.” Erekana buri videwo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo kujya berekana videwo ivuga ngo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? igihe cyose bishoboka.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 15) Mushobora kuganira ku Gitabo nyamwaka. (yb16 140-142)
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 6 par. 8-15 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amakoraniro ya mbere yateje imbere umurimo wo kubwiriza”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 66 n’isengesho