IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKTRISTO
Jya wibuka gusenga usabira Abakristo batotezwa
Bibiliya yahanuye ko Satani yari kuzadutoteza agamije guhagarika umurimo wacu (Yh 15:20; Ibh 12:17). Twafasha dute Abakristo bagenzi bacu bo mu bindi bihugu batotezwa? Dushobora gusenga tubasabira. Bibiliya ivuga ko iyo “umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”—Yk 5:16.
Ni iki twashyira mu isengesho? Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yafasha abavandimwe na bashiki bacu gushikama no kugira ubutwari (Ye 41:10-13). Nanone dushobora gusenga dusabira abategetsi, kugira ngo batureke tubwirize “mu mahoro dufite ituze.”—1Tm 2:1, 2.
Igihe Pawulo na Petero batotezwaga, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basenze babasabira kandi babavuze mu mazina (Ibk 12:5; Rm 15:30, 31). Nubwo twaba tutazi amazina y’abantu bose batotezwa, dushobora kuvuga amatorero yabo, ibihugu byabo, cyangwa uduce batuyemo.