Abahamya babwiriza hafi ya Monrovia muri Liberiya

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Mutarama 2018

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro twifashishije ikibazo kibaza niba Bibiliya igifite akamaro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Ubwami bwo mu ijuru buregereje”

Yohana yabagaho mu buzima bworoheje, kuko yari yariyeguriye umurimo w’Imana. Natwe nitworoshya ubuzima bizadufasha gukora byinshi mu murimo w’Imana.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Amasomo tuvana mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi

Kumenya ko ukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bisobanura iki? Twakora iki ngo tugire gahunda ihoraho yo kwiyigisha?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko wakwikiranura n’umuvandimwe wawe

Yesu yagaragaje ate ko kwikiranura n’umuvandimwe wacu bituma Imana yemera ibyo tuyikorera?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami

Ni ibihe bintu twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu gihe dusenga?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ntimukomeze guhangayika

Mu kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yabwiraga abigishwa be ngo bareke guhangayika?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yesu yakundaga abantu

Igihe yakizaga abantu yerekanye ubushobozi afite, ariko cyanecyane yerekanye ko akunda abantu kandi ko abafitiye impuhwe.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY”IMANA

Yesu yatangaga ihumure

Iyo tubatijwe, tuba twemeye umugogo wa Yesu. Kubera ko tuba duhindutse abigishwa be, twemera gukora umurimo ugoye no gusohoza inshingano zitoroshye.