1-7 Mutarama
MATAYO 1-3
Indirimbo ya 14 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ubwami bwo mu ijuru buregereje”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Matayo.]
Mt 3:1, 2—Yohana Umubatiza yavuze ko uwari kuzaba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru yari hafi kuza (“abwiriza,” “Ubwami,” “Ubwami bwo mu ijuru,” “buregereje,” ibisobanuro, Mt 3:1, 2, nwtsty)
Mt 3:4—Yohana Umubatiza yabayeho mu buzima bworoheje, kubera ko yari yariyeguriye umurimo w’Imana (“Imyambaro ya Yohana Umubatiza n’uko yabagaho,” “inzige,” “ubuki bw’ubuhura,” amafoto, Mt 3:4, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 1:3—Kuki mu gisekuru cya Yesu cyo muri Matayo havugwamo abagore batanu, kandi bagombye kuba abagabo gusa? (“Tamari” ibisobanuro, Mt 1:3, nwtsty)
Mt 3:11—Kuki kubatiza bikubiyemo kwibiza umuntu? (“azababatiza” ibisobanuro, Mt 3:11, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 1:1-17
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Reba Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bhs 41 par. 6-7
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Raporo y’umurimo y’umwaka: (Imin. 15) Disikuru. Itangwe n’umusaza. Nyuma yo gusoma ibaruwa y’ibiro by’ishami ivuga uko umurimo wakozwe muri uyu mwaka, gira icyo ubaza ababwiriza watoranyije mbere, bavuge ibintu bishimishije bagezeho mu mwaka w’umurimo ushize.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 2
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 137 n’isengesho