Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

15-21 Mutarama

MATAYO 6-7

15-21 Mutarama
  • Indirimbo ya 21 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami”: (Imin. 10)

    • Mt 6:10—Ubwami ni ikintu k’ibanze kivugwa mu isengesho ntangarugero rya Yesu, ibyo bigaragaza ko bufite agaciro (bhs 178 par. 12)

    • Mt 6:24—Ntidushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’“Ubutunzi” (“kuba umugaragu” ibisobanuro Mt 6:24, nwtsty)

    • Mt 6:33—Yehova azatuma indahemuka ze zishyira ubwami mu mwanya wa mbere zibona ibyo zikeneye (“Mukomeze . . . mushake,” “ubwami,” “bwa,” “gukiranuka” ibisobanuro Mt 6:33, nwtsty; w16.07 12 par. 18)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Mt 7:12—Twakurikiza dute ibivugwa muri uwo murongo mu gihe dutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza? (w14 15/5 14-15 par. 14-16)

    • Mt 7:28, 29—Abantu bakiriye bate inyigisho za Yesu, kandi se babitewe n’iki? (“batangazwa,” “uburyo bwe bwo kwigisha,” “ntamere nk’abanditsi babo” ibisobanuro Mt 7:28, 29, nwtsty)

    • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?

    • Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 6:1-18

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tangiza ibiganiro wifashishije Uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Tsinda imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.

  • Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Tangiza ibiganiro wifashishije Uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Uwo mwaganiriye bwa mbere nta wuhari, ariko uhasanze mwene wabo.

  • Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 118

  • Ntimukomeze guhangayika”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo Amasomo twavana ku mvugo z’ikigereranyo Yesu yakoresheje—Nimwitegereze inyoni n’indabyo.

  • Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 4

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 132 n’isengesho