Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ntimukomeze guhangayika

Ntimukomeze guhangayika

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati: “Ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu” (Mt 6:25). Nubwo guhangayika bitabura bitewe n’uko tudatunganye kandi tukaba turi mu isi iyobowe na Satani, Yesu yasabye abigishwa be kudahangayika bikabije (Zb 13:2). Iyo duhangayikiye cyane ibyo dukenera buri munsi, bishobora kuturangaza maze ntidushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana (Mt 6:33). Nanone Yesu yavuze icyadufasha kwirinda imihangayiko itari ngombwa.

Ni iki nifuza kureka guhangayikira?