22-28 Mutarama
MATAYO 8-9
Indirimbo ya 17 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yesu yakundaga abantu”: (Imin. 10)
Mt 8:1-3—Yesu yagiriye impuhwe zidasanzwe umubembe (“amukoraho,” “ndabishaka,” ibisobanuro, Mt 8:3, nwtsty)
Mt 9:9-13—Yesu yakundaga abantu basuzugurwaga (“bicarana ku meza,” “abakoresha b’ikoro” ibisobanuro, Mt 9:10, nwtsty)
Mt 9:35-38—Urukundo Yesu yakundaga abantu, ni rwo rwatumaga ababwiriza n’igihe yabaga ananiwe. Ni na rwo rwatumye asenga Imana ayisaba kohereza abandi bakozi (“yumva abagiriye impuhwe” ibisobanuro, Mt 9:36, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 8:8-10—Ni irihe somo twavana ku kiganiro Yesu yagiranye n’umutware w’abasirikare? (w02 15/8 13 par. 16)
Mt 9:16, 17—Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri iyo migani ibiri? (jy 70 par. 6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 8:1-17
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Tangiza ibiganiro wifashishije Uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Mutumire mu materaniro
Gusubira gusura bwa gatatu: (Imin. 3 cg itagezeho) Itoranyirize umurongo w’Ibyanditswe, maze utange kimwe mu bitabo tuyoboreramo ibyigisho.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bhs 46-47 par. 18-19
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
‘Mumenye ko Imana yamugize Umwami na Kristo’—Igice cya 1, Umusogongero: (Imin. 15) Ikiganiro. Nyuma yo gusoma muri Matayo 9:18-25 no kureba Umusogongero w’iyo videwo, baza ibibazo bikurikira:
Yesu yagaragaje ate ko yitaye ku mugore wari urwaye no kuri Yayiro?
Iyi nkuru igufasha ite gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga uko bizaba bimeze igihe ubwami bw’Imana buzaba butegeka?
Twakwigana dute urukundo rwa Yesu?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 5
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 95 n’isengesho