Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 8-9

Yesu yakundaga abantu

Yesu yakundaga abantu

Muri Matayo igice cya 8 n’icya 9, havuga ukuntu Yesu yabwirije mu karere ka Galilaya. Igihe yakizaga abantu yerekanye ubushobozi afite, ariko cyanecyane yerekanye ko akunda abantu kandi ko abafitiye impuhwe.

  1. Yesu yakijije umubembe.—Mt 8:1-3

  2. Yesu yakijije umugaragu w’umutware w’abasirikare.—Mt 8:5-13

    Yakijije nyirabukwe wa Petero.—Mt 8:14, 15

    Yirukanye abadayimoni kandi akiza abantu bari bamerewe nabi.—Mt 8:16, 17

  3. Yesu yirukanye abadayimoni b’abanyamahane bidasanzwe, abohereza mu ngurube.—Mt 8:28-32

  4. Yesu yakijije umuntu wari wararemaye.—Mt 9:1-8

    Yesu yakijije umugore wakoze ku mwenda we, kandi azura umukobwa wa Yayiro.—Mt 9:18-26

    Yahumuye impumyi kandi akiza ikiragi.—Mt 9:27-34

  5. Yesu yagiye mu migi n’imidugudu, akiza indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.—Mt 9:35, 36

Ni iki nakora ngo ngaragaze ko nkunda abandi kandi ko mbagirira impuhwe