29 Mutarama–4 Gashyantare
MATAYO 10-11
Indirimbo ya 4 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yesu yatangaga ihumure”: (Imin. 10)
Mt 10:29, 30—Kuba Yesu yaratwijeje ko Yehova yita kuri buri wese muri twe, biraduhumuriza (“Ibishwi,” “igiceri kimwe cy’agaciro gake,” “ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe,” “Igishwi” ibisobanuro n’amafoto Mt 10:29, 30, nwtsty)
Mt 11:28—Gukorera Yehova bitanga ihumure (“abaremerewe,”“nzabaruhura”, ibisobanuro Mt 11:28, nwtsty)
Mt 11:29, 30—Kugandukira Kristo no gukurikiza amabwiriza ye biraduhumuriza (“Mwikorere umugogo wange” ibisobanuro Mt 11:29, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 11:2, 3—Kuki Yohani Umubatiza yabajije icyo kibazo? (jy 96 par. 2-3)
Mt 11:16-19—Ibiri muri iyo mirongo bisobanura iki? (jy 98 par. 1-2)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 11:1-19
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Reba ku Uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Gusubira gusura bwa gatatu: (Imin. 3 cg itagezeho) Itoranyirize umurongo w’Ibyanditswe n’ikibazo muzaganiraho.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bhs 45 par. 15-16—Mutumire mu materaniro.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Muhumurize “abagoka n’abaremerewe”: (Imin. 15) Erekana iyo videwo. Hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni ibihe bintu biherutse kuba byatumye bamwe bakenera guhumurizwa?
Yehova na Yesu bakoresheje bate abavandimwe kugira ngo batange ihumure?
Imirongo y’Ibyanditswe ihumuriza ite?
Twahumuriza abandi dute?
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 6 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo Iminsi bagombaga kwiyeza yarageze
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 138 n’isengesho