Yesu yatangaga ihumure
“Umugogo wanjye nturuhije”
Yesu yari azi gutunganya umugogo kuko yari umubaji, wenda akaba yarawushyiragaho imyenda cyangwa impu, kugira ngo utwarike neza. Iyo tubatijwe, tuba twemeye umugogo wa Yesu. Kubera ko tuba duhindutse abigishwa be, twemera gukora umurimo ugoye no gusohoza inshingano zitoroshye. Icyakora ibyo biraduhumuriza kuko tubiboneramo imigisha.
Ni iyihe migisha wabonye kuva igihe wemereye kwikorera umugogo wa Yesu?