8-14 Mutarama
MATAYO 4-5
Indirimbo ya 82 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Amasomo tuvana mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi”: (Imin. 10)
Mt 5:3—Kumenya ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka biduhesha ibyishimo (“Hahirwa,” “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” ibisobanuro, Mt 5:3, nwtsty)
Mt 5:7—Kugira impuhwe n’imbabazi bihesha ibyishimo (“abanyambabazi” ibisobanuro, Mt 5:7, nwtsty)
Mt 5:9—Kuba umunyamahoro bihesha ibyishimo (“abaharanira amahoro” ibisobanuro, Mt 5:9, nwtsty; w07 1/12 17)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Imin. 8)
Mt 4:9—Satani yashutse Yesu ngo akore iki? (“niwikubita imbere yange ukandamya” ibisobanuro, Mt 4:9, nwtsty)
Mt 4:23—Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi Yesu yakoze? (“yigisha . . . abwiriza” ibisobanuro, Mt 4:23, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 5:31-48
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Reba Uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w16.03 31-32—Umutwe: Ese igihe Satani yageragezaga Yesu, yaba koko yaramujyanye ku rusengero?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka: (Imin. 9) Erekana videwo ivuga ngo Abahungu ba Namgung bafunzwe bazira ukwizera kwabo, hanyuma muganire ku masomo muyivanyemo.
“Uko wakwikiranura n’umuvandimwe wawe”: (Imin. 6) Ikiganiro. Sobanura impamvu igisubizo cya nyuma muri buri mbonerahamwe ari cyo cy’ukuri.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 3
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 141 n’isengesho