Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko wakwikiranura n’umuvandimwe wawe

Uko wakwikiranura n’umuvandimwe wawe

Reka tuvuge ko uba muri Galilaya mu gihe cya Yesu, ukaba ugiye i Yerusalemu kwizihiza umunsi mukuru w’ingando. Ugeze muri uwo mugi utangira guhura n’abantu bavuye imihanda yose. Urifuza gutambira Yehova igitambo. Urimo urakurura itungo ujya ku rusengero, ari na ko unyura mu kivunge cy’abantu. Ugeze ku rusengero usanze hari abandi bantu benshi na bo baje gutamba ibitambo. Mu gihe ugiye guhereza abatambyi iryo tungo, wibutse ko hari umuvandimwe wawe mufite icyo mupfa, ushobora kuba ari muri icyo kivunge cyangwa mu mugi. Yesu yasobanuye neza icyo wagombye gukora. (Soma muri Matayo 5:24.) Ese wowe n’uwo muvandimwe muzakora iki ngo mwiyunge? Shyira akamenyetso ku gisubizo cy’ukuri muri buri mbonerahamwe.

UGOMBA . . .

  • kuganira n’umuvandimwe wawe ari uko wumva ko afite impamvu zumvikana zatumye arakara

  • kugerageza gusobanurira uwo muvandimwe ko yarakajwe n’ubusa cyangwa ko na we yabigizemo uruhare

  • gutega amatwi wihanganye ibyo umuvandimwe wawe akubwira, nubwo waba udasobanukiwe neza ibyo akubwira, hanyuma ukamusaba imbabazi ubivanye ku mutima bitewe n’uko yumva ko wamubabaje

UMUVANDIMWE WAWE AGOMBA . . .

  • kubwira abagize itorero ko wamukoshereje kugira ngo bamushyigikire

  • kugutonganya, akagusubiriramo ibyo wamukoreye byose, ubundi akagusaba kwemera ikosa

  • kuzirikana ko kuza kumureba byagusabye ubutwari no kwicisha bugufi, maze akakubabarira abivanye ku mutima

Nubwo tutagitamba amatungo, kuki Yesu yigishije ko iyo twiyunze n’umuvandimwe wacu ari bwo Imana yemera ibyo tuyikorera?