IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Hitamo gukorera Yehova
Ese niba uri umubwiriza utarabatizwa cyangwa ukaba wiga Bibiliya, waba ufite intego yo kubatizwa? Kuki wagombye kubatizwa? Iyo umuntu yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa, bituma agirana na we ubucuti bwihariye (Zb 91:1). Nanone bishobora kumuhesha agakiza (1Pt 3:21). None se wakora iki ngo wuzuze ibisabwa?
Jya ugenzura umenye niba ibyo wizera ari ukuri. Niba hari ikibazo wibajije, jya ukora ubushakashatsi kugira ngo ubone igisubizo (Rm 12:2). Jya ureba ibyo ukeneye gukosora maze ubikore ugamije gushimisha Yehova (Img 27:11; Ef 4:23, 24). Jya usenga umusaba kugufasha. Izere udashidikanya ko Yehova azagushyigikira kandi akaguha imbaraga akoresheje umwuka wera (1Pt 5:10, 11). Imihati ushyiraho si imfabusa. Gukorera Yehova nta ko bisa rwose!—Zb 16:11.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BAGIZE IBYO BAHINDURA KUGIRA NGO BABATIZWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni izihe nzitizi bamwe batsinze kugira ngo babatizwe?
-
Ni iki cyagufasha kugira ukwizera gukomeye kugira ngo wiyegurire Yehova?
-
Ni iki cyatumye hari abuzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe?
-
Abantu bahitamo gukorera Yehova, babona iyihe migisha?
-
Kwiyegurira Imana no kubatizwa bisobanura iki?