IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Rinda ishyingiranwa ryawe
Yehova aha agaciro ishyingiranwa. Yavuze ko umugabo n’umugore babana akaramata (Mt 19:5, 6). Abagaragu b’Imana benshi babanye neza n’abo bashakanye. Icyakora abashakanye bashobora kugira ibibazo kubera ko badatunganye. Ariko tugomba kwirinda imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, bumva ko gutandukana cyangwa gutana, ari wo muti w’ibibazo bafite. Abakristo bashatse bakora iki ngo barinde ishyingiranwa ryabo?
Reka dusuzume ibintu bitanu bakora.
-
Rinda umutima wawe. Jya wirinda kugirana agakungu n’undi muntu utari uwo mwashakanye, imyidagaduro irimo ubwiyandarike, kuko ishobora kubasenyera.—Mt 5:28; 2Pt 2:14.
-
Jya ugirana ubucuti n’Imana kandi ubane neza n’uwo mwashakanye kugira ngo uyishimishe. —Zb 97:10.
-
Komeza kwambara kamere nshya. Ibikorwa byiza ukorera uwo mwashakanye, nubwo byaba byoroheje biramushimisha.—Kl 3:8-10, 12-14.
-
Jya uganira n’uwo mwashakanye umwubashye.—Kl 4:6.
-
Jya uha uwo mwashakanye ibyo umugomba ubigiranye urukundo.—1Kr 7:3, 4; 10:24.
Iyo Abakristo bubaha ishyingiranwa bihesha ikuzo Yehova, we watangije umuryango.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE:’ TWUBAHIRIZA AMATEGEKO Y’ISIGANWA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Nubwo abashakanye baba babanye neza, ni izihe ngorane bashobora guhura na zo?
-
Amahame yo muri Bibiliya yafasha ate abashakanye gukundana?
-
Ni ayahe mategeko Yehova yashyizeho areba abashakanye?
-
Ni iki abashakanye bagomba gukora kugira ngo bagire urugo rwiza?