IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo
Ese uri umutware w’umuryango ukaba uhora uhangayikiye uko watunga umuryango? Ese urera abana wenyine, kandi gutunga umuryango birakugora? Ese uracyari muto kandi uhanganye n’abashaka kukunnyuzura? Waba se uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa izabukuru? Buri wese aba afite ikimuhangayikishije. Abakristo benshi usanga bafite ibibazo byinshi. Icyakora vuba aha Yehova azabivanaho.—2Kr 4:16-18.
Duhumurizwa no kumenya ko Yehova azi ibibazo byacu. Ashimishwa n’uko dukomeza kuba indahemuka kandi tukihangana. Aduhishiye imigisha myinshi (Yr 29:11, 12). Yesu na we atwitaho. Adusezeranya ko azakomeza kubana natwe, mu gihe dusohoza inshingano za gikristo (Mt 28:20). Iyo dutekereje ku mudendezo tuzagira igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, turushaho kurangwa n’ikizere kandi tukihanganira ibibazo dufite.—Rm 8:19-21.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUKOMEZE GUHANGA AMASO YESU UKO MUBONA UMUYAGA MWINSHI UKOMEZA KWEGEREZA!—IMIGISHA UBWAMI BUZAZANA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Abantu bitandukanyije bate n’Imana, kandi se byagize izihe ngaruka?
-
Ni iyihe migisha abantu bumvira Yehova bazabona?
-
Ni iki kizatuma tubona iyo migisha?
-
Ni ibihe bintu wifuza kuzabona mu isi nshya?