IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Babyeyi, muge mufasha abana banyu kugira ubumenyi
Abantu bo muri iyi si usanga ikiza bakita ikibi, naho ikibi bakakita ikiza (Ye 5:20). Ikibabaje ni uko hari bamwe bakora ibyo Yehova yanga, urugero nk’abaryamana bahuje igitsina. Nanone abana bacu bashukwa n’abo bigana cyangwa abandi bantu ngo bakore ibikorwa bibi. Ni iki wakora ngo ufashe abana bawe gutsinda ibishuko?
Muge mufasha abana banyu kumenya amahame ya Yehova (Lw 18:3). Muge mubigisha icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibitsina, mukurikije imyaka yabo n’ubushobozi bafite (Gut 6:7). Ibaze uti: “Ese nasobanuriye abana bange uburyo bwiza bwo kugaragarizanya urukundo, akamaro ko kwambara imyenda yiyubashye no kumva ko badakwiriye gukora ibyo abandi babasabye byose? Ese abana bange bazi icyo bakora hagize umuntu ushaka kubereka porunogarafiya cyangwa ubasabye gukora ikindi Yehova yanga?” Kumenya ibintu hakiri kare bishobora kubarinda akaga (Img 27:12; Umb 7:12). Nimwigisha abana banyu, muzaba mugaragaje ko muha agaciro uwo murage Yehova yabahaye.—Zb 127:3.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UBAKA UMURYANGO UKOMEYE: URINDA ABANA BAWE ‘IBIBI,’” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Kuki hari ababyeyi batigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?
-
Kuki ababyeyi bagomba kwigisha abana babo kandi ‘bakabatoza kugira imitekerereze nk’iya Yehova?’—Ef 6:4
-
Ni ibihe bikoresho umuryango wacu watanze, byafasha ababyeyi kwigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?—w19.05 12, agasanduku
-
Kuki wagombye kuganira n’abana bawe buri gihe, batarahura n’ibibazo bikomeye?